Quantcast
Channel: Living in Rwanda » Nationalities
Viewing all articles
Browse latest Browse all 12

Ngororero: u Rwanda rwungutse umwenegihugu

$
0
0

u Rwanda rwungutse umwenegihugu

Nyuma y’imyaka 20 aba mu Rwanda Pasteur NITONDE Charles wo mu itorero ADEPR ukomoka mu gihugu cy’Uburundi yahisemo kwibera umunyarwanda. Ubwenegihugu yabuhawe kuwa 20/06/2014 aherekejwe n’umuryango we n’abakristo ayoboye, akaba ari umunyarwanda igihugu cyungutse.

 Uyu munyarwanda mushya avuga ko impamvu yahisemo kwibera umunyarwanda ari uko yarukunze kuva akirugeramo hakaba hashize imyaka 20. Agira ati “n’ikimenyimenyi nakunze umunyarwandakazi turashyingiranwa ubu dufitanye abana 3”. Akomeza avuga ko akunda u Rwanda kurusha ibindi bihugu akaba yumva ntahandi hamuha umutuzo n’amahoro asesuye.

 Pasteur Nitonde Charles asinya mu gitabo imbere y’ababishinzwe mu rwego rw’amategeko

Pasteur Nitonde Charles asinya mu gitabo imbere y’ababishinzwe mu rwego rw’amategeko

Nk’uko byatangajwe n’umukozi ushinzwe abinjira n’abasohoka mu karere ka Ngororero Bwana Ngerero Rudakubana, abashobora gusaba ubwenegihugu nyarwanda ni umuntu usanzwe afite gisekuru nyarwanda, umwana w’umunyamahanga uvukiye mu Rwanda, umwanaw’umunyamahanga uvukiye mu Rwanda ku babyeyi batazwi, iyo hari washakanye n’umunyarwandakazi ku buryo bwemewe n’amategeko umwana wabo ahita aba umunyarwanda, iyo umwana w’imfubyi agizwe uw’ababyeyi b’abanyarwanda ku buryo bwemewe n’amategeko n’ibindi.

 Pasteur Nitonde arahira

Pasteur Nitonde arahira

Umuyobozi w’Akarere Ruboneza Gedeon wamuhaye ubwenegihugu yamwibukje amahame y’u Rwanda, indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda. Yamwibukije ibiranga umuturarwanda nyawe nk’ ubumwe n’ubwiyunge, kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo, kubahiriza indangagaciro nyarwanda, gahunda za leta, uburenganzira bwa muntu, gukunda umurimo, kwimakaza demokarasi na gahunda ya Ndi umunyarwanda n’ibindi.

Pasteur Nitonda yahawe icyemezo cy’ubwenegihugu nyarwanda akaba abaye uwa mbere mu kububonera mu Karere ka Ngororero.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 12

Trending Articles